Screenshot
Umuhanzi w’umunyarwanda Ados Muzika ukoreraumuziki ku mugabane w’u Burayi, muri Pologne, yasohoye indirimbo nshya yise “Imirimo ya Big Boy’” yakoranye na Skilibombe, ashimangira ko ariintangiriro y’urugendo rushya rw’ibihangano ateganyagushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki28 Gashyantare 2026, iba iya mbere Ados asohoyemuri uyu mwaka, ndetse ikaba imwe mu zigize album ye nshya yise “Ma Vie”.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ados Muzika yavuzeko ari umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza umuconyarwanda n’injyana ya rap ifite ubutumwa ku rwegompuzamahanga.
“Natangiye umuziki nkiri muto. Si ukumenyekananashakaga gusa, ahubwo ni ukuvuga inkuru z’ubuzimabwanjye n’abandi banyuze mu bihe bigoye arikobagakomeza guharanira inzozi zabo,” Ados Muzika.
“Imirimo” ni indirimbo ivuga ku rugendo n’integoz’ubuzima
Ados asobanura ko “Imirimo” ari igihangano gifiteinkuru yihariye, cyibanda ku rugendo rw’umuntu, kumihigo n’intego yihaye mu buzima.
Avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyindirimbo ari ugushishikariza urubyiruko gukora cyane, kutacika intege no kwiyizera.
“Ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera kunzozi zabo. Gushira Imana imbere, gukora cyane no kutigera ucika intege ni byo bigera umuntu ahoashaka.”
Yongeraho ko iyi ndirimbo ishyira imbere imbaragaz’umuntu ku giti cye, ikamwibutsa ko nta kintukigenda ku busa iyo yakoze ibimukwiye.
Icyo itandukaniyeho n’ibihangano byabanje
Ados Muzika agaragaza ko “Imirimo” irushahokugaragaza ubuhanga mu gutanga inkuru no gusakazaubutumwa mu buryo bwagutse kurusha indirimbo zezabanje.
Uretse amagambo agaruka ku buzima bwa buri munsi, iyi ndirimbo inafite umudiho wa rap uca impaka, ndetse n’amashusho yakozwe ku buryobw’ikoranabuhanga bugezweho.
Kuba yarakoranye na Skilibombe, byatumye indirimboirushaho kuba igitekerezo gishya ku bakunzi ba hip hop nyarwanda.
“Ma Vie”, album y’urugendo rw’ubuzima
“Imirimo” iri kuri album nshya ya Ados Muzika yise“Ma Vie”, igizwe n’indirimbo 12. Iyi album, nk’ukoabisobanura, ni umushinga ugaruka ku byishimon’agahinda, ku ntsinzi n’intsindwa, ndetse no kugukura mu makosa.
“Ma Vie ni ubuzima bwanjye mu ngeri zitandukanye. Nashakaga ko umuntu uyumvise yumva ari kumwenanjye mu rugendo.”
Abakunzi be bashobora kugura iyi album binyuze kurubuga rwe rwa Shopify, aho igura hafi $10, mu rwegorwo gushyigikira umuziki we mu buryo butaziguye.
Kuba hanze y’u Rwanda no gukomeza guhagarariraumuco
Ados Muzika avuga ko kuba akorera umuziki hanzey’igihugu bifite inyungu n’imbogamizi. Inyunguzirimo guhura n’indi mico no kwagura imyumvire kumuziki mpuzamahanga, ariko akemera ko kuba kurey’abafana bo mu Rwanda ari imbogamizi.
Icyakora, yemeza ko akoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kuba hafi yabo, kandi akomeza guhagarariraumuco nyarwanda aho ari hose.
Ubutumwa ku rubyiruko
Ku rubyiruko rwifuza kuba abahanzi, Ados Muzikaarusaba kudacika intege no gukunda ibyo rukoraby’ukuri.
“Umuziki si impano gusa, ni akazi gasaba kwiga, kwitanga no kwemera inzira igoye. Kandintimukibagirwe aho muva n’indangagaciro zanyu.”
Yasoje asaba abakunzi be gutegereza umuziki urushahokuba mwiza, ufite inkuru zinyura ku mutima kandiuhesha ishema umuco nyarwanda.
Ados Muzika: ‘Imirimo’ ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera ku nzozi zabo.
Reba “Imirimo ya Bad Boy” Ados Muzika yakoranye na SKILIbomberg

