Ikizamini cya ADN cyakozwe ku muhanzi w’umunya-Kenya Kevin Bahati cyagaragaje ko Judith Makokha atari nyina wamubyaye nk’uko yari yabyitangaje mbere.
Judith Makokha yari aherutse kuvuga ko ari we wabyaye Bahati, ibintu byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru muri Kenya.
Nyuma y’ayo magambo, hafashwe icyemezo cyo gukora ikizamini cya ADN kugira ngo hamenyekane ukuri.
Ibyavuye muri icyo kizamini byagaragaje ko nta sano ry’amaraso riri hagati ya Judith Makokha na Bahati. Ibi byahise bihinyuza ibyo uyu mugore yari yatangaje ko ari nyina w’uyu muhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Gospel muri Kenya.
Nyuma y’ibi bisubizo, abantu benshi bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko ukuri kwamaze kujya ahagaragara, mu gihe abandi bavuga ko iki kibazo cyari cyarateje urujijo ku buzima bwite bw’uyu muhanzi.
SOMA INKURU : Ibyabereye ku nzu ya Rihanna byateje impagarara
