Rumaga Junior umusizi umaze kubaka izina mu Rwanda yatangaje ibintu bitanu ashima kuri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi mu ruhare igenda yerekana mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi.
Mu mutarama 2026, Junior Rumaga yagiranye amasezerano n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange amuha umusozi wa Kiruri ufatwa nko ku gicumbi cy’abasizi kugira ngo awubyaze umusaruro binyuze muri sosiyete ye Siga Rwanda.
Yavuze ko kumugabira uyu musozi nk’umusizi ari amahirwe kuko noneho agiye kuhakorera imishinga ye irenze ubusizi.
Kuri ubu uyu musizi arashima cyane Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi kubwo gukomeza gushyira imbaraga mu kuzamura ubuhanzi mu Rwanda.
Yatangaje ibintu byiza bitanu abashimira – Icya mbere yagize ati “Ndahera kubitagaragara nza kubigaragara ndashima ko bemeye ko iyi Minisiteri ibaho, abinjiye muri iyo nzu bwa mbere yari igihuku, itagira intebe ameza n’ibindi, bemera ku jya muri iyo nzu batangira ku yambika kugirango tuyibone ihagaze.”
“Igihindura inzu isanzwe urugo ni abantu babiri biyemeje kuba umwe ndabashimira ko bagenda bakora amategeko n’amahame meza ashyigikira umuhanzi.”
Uyu musizi akomeza avuga ko ubu baretse ibintu byo gukora nk’abasaza nabo bagendana n’igihe aho bageze no ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Uyu munsi utegura igitaramo ugasanga Minisitiri yitabiriye. Abishatse yakwicara iwe mu rugo akaruhuka ejo agakora raporo gusa aha ni bose nshimira kuko basigaye bagendana na tekinoroji.”
Mu mvugo irimo gutebya yagize ati ” Ntibakiri ba Minisitiri b’Intebe, barasohoka bakaza no ku dusambi, bakamenya ibibera mu buzima bw’ibyo bashinzwe.”
Uyu muhanzi asoza avuga ko bakora ibishoboka byose kugirango ubuhanzi butunge ababukora bazana imishinga itandukanye mu rubyiruko ari nabyo byatumye areka kuba umwarimu akajya mu busizi yari akunze cyane kurushaho.
Junior Rumaga wa Nsekanabo ni umusizi mu bisigo bimaze gukundwa n’abatari bacye bumva Ikinyarwanda.
Ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye i Kansi mu majyepfo y’u Rwanda umukoro mu ishuri wo kuvuga icyivugo ugahabwa amanota niwo wakongeje ikibatsi cy’impano ye.
Rumaga yagiye arebera ku bisigo by’abacyera nka Sekarama ka Mpumba, Bagorozi ba Nzabonariba, Muhabura wa Bwayi wo hafi y’iwabo mu Marangara ya Gitarama, cyangwa Semidogoro wa Semigege.
Ibisigo Rumaga amaze gusohora birimo ubuhanga bwo kuvanga umuziki n’ubusizi, si ikintu gishya ariko ni bacye bakora ubu buhanga mu nganzo mu Rwanda.
