Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yatangaje ko hakiri icyuho mu ruhare rw’abagore mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, ashimangira ko bidindiza iterambere rirambye.
Yavuze ko inzego z’ibanze ari zo zegereye abaturage cyane, bityo kuba abagore batagaragaramo bihagije bituma ibitekerezo byabo bidashyirwa mu byemezo bifatwa.
Ati: “Iyo abagore badahagarariwe neza mu nzego zifata ibyemezo, ni igihombo ku muryango nyarwanda.”
Imibare igaragaza ko abagore bafite hafi 41% mu bagize inama njyanama z’uturere na 30% by’abayobozi b’uturere, ariko bakiri bake mu myanya imwe nko ku rwego rw’imirenge aho bangana na 17% gusa.
Abayobozi basanga nubwo u Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere uburinganire, abagore benshi bagitinya kwiyamamaza mu nzego z’ibanze.
Hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo kubaha amahugurwa no kubongerera ubushobozi kugira ngo bagire icyizere cyo kujya mu buyobozi.
Bityo, abagore basabwe kugira uruhare rugaragara mu matora ari imbere, kuko ari bwo buryo bwo kongera ijwi ryabo mu miyoborere no guteza imbere imibereho y’abaturage.
SOMA : Umuyobozi mukuru wungirije wa polisi yasoje amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo
