Abasifuzi 66 barimo abahungu 44 n’abakobwa 22, bahawe impanuro ku cyicaro cya FERWAFA, aho bibukijwe ko bagomba kurangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo no gufata ibyemezo bidafite aho bibogamiye.
Izi mpanuro zatanzwe n’abarimo Hakizimana Louis, uyobora Komisiyo y’Abasifuzi, abasaba kuzitwara neza mu mikino ya Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 na 20, haba mu bahungu no mu bakobwa.
Nyuma y’izi mpanuro, hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri azasozwa ku wa 26 Gashyantare 2026. Azabera ku cyicaro cya FERWAFA, aho mu gitondo bazajya biga amasomo mu ishuri, naho nyuma ya saa sita bakajya gukora imyitozo ku kibuga cya KIE (UR-Remera Campus).
Aya mahugurwa ari gutangwa n’abarimu barimo Munyemana Hudu ‘Nzenze’, Kagabo Ahmed, Hakizimana Ambroise n’abandi.
SOMA INKURU : FIFA ishaka gukumira gutinza umukino n’itegeko ry’umunota
