Umukobwa witwa Mutesi Sandrine usanzwe amenyerewe mu gukina amafilime yinjiye no mu kazi ko kuvanga imiziki (Dj) avuga ko Abanyarwanda bagomba kumwitegaho udushya twinshi.
Mu kuvanga imiziki azajya akoresha izina rya “Dj Kamikazi” akaba ari umukobwa wavukiye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.
Uretse kuba asanzwe ari umukinnyi wa filime yinjiye no mu mwuga wo kuvanga imiziki ngo kuko yakuze abikunda.
Ati “Nakunze umwuga wo gucuranga indirimbo nkiri muto kuko nakundaga umuziki cyane. Numvaga umuziki umfasha kwishima no gutanga ibyishimo ku bandi.”
Ni umwe mu bakobwa bemeza ko ikimero n’uburanga bikora cyane mu mwuga wabo.
Ati “Uburanga n’ikimero bishobora kugira uruhare mu ku kumenyekanisha, ariko si byo byonyine bigena intsinzi. Icy’ingenzi ni impano, gukora cyane, kwiyubaha no kumenya guhuza n’abafana.”
Akomeza abwira Abanyarwanda ko azakora itandukaniro ryiganjemo udushya kugirango abashe kwiyegurira imitima yabo kuko aje mu kibuga kirimo abandi bakobwa benshi bakora uyu mwuga. Icyo yiteguye ni ugutanga umuziki mwiza kandi ugezweho.
Ati “Icyo mbasaba ni ukunshyigikira mu bikorwa byanjye, gukomeza kunyizera no gusakaza ibikorwa byanjye. Iyo mfite abafana banshyigikiye, bintera imbaraga zo gukora cyane no kugera kure.”


