U Rwanda rufite Abanyarwanda batatu bamaze kwinjira mu Guinness World Records, ibyo bishimangira ko impano n’umuhate by’Abanyarwanda bifitemo kuruhando muzamahanga.
Muri 2016, Eric Dusingizimana yaciye agahigo gakomeye ubwo yakinnaga cricket amasaha 51 adahagaritse, aba ari we mugabo wa mbere mu Rwanda n’umwe mu Banyarwanda batwaye igihembo cya Guinness World Records kubera icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubaka sitade ya cricket i Gahanga.

Muri 2017, umukinnyi wa cricket w’umugore Cathia Uwamahoro yanditse izina rye mu bitabo bya Guinness ubwo yatsindaga agahigo ko gukina net session amasaha 26 atavunitse, ashimangira uruhare rw’abagore mu mikino ndetse no kwerekana ko ubushobozi bwabo.

Mu 2025, Melissa Akanigi Ishimwe, umukinnyi wa golf, yaciye agahigo ubwo yarangije 18 holes za golf mu minota 52 n’amasegonda 11 adafashijwe n’abandi (nta caddy, nta modoka, nta bufasha), bimuviramo kwinjira mu bitabo bya Guinness World Records kandi abimburira abandi mu mukino wa GOLF.

Nubwo ibi bikorwa bidahabwa ibihembo by’amafaranga, amazina yabo azahora yibukwa mu mateka ku rwego rw’isi, bituma u Rwanda ruhabwa ishema mu ruhando rw’imikino n’ibikorwa byihariye.
SOMA INKURU : Guinness yongeye kwandika izina rya James Milner