Mugihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kugenda zitera imbere hirya no hino kuri ubu abana batagejeje imyaka 16 bamaze gushyirirwaho amategeko abagenga.

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho yo muri Indonesia yatangaje ko abana bari munsi y’imyaka 16 bagiye guhagarikwa ku gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubarinda ibikorwa bibi bishobora kubangiza.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Meutya Hafid agaragaza ko iri tegeko rizatangira kujya mu bikorwa kuwa 28 Werurwe 2026 aho bizatangirana n’imbuga nka YouTube, TikTok, Facebook, instagram ,Threads, X, Bigo Live na Roblox aho mu magambo ye yagize ati “Abana bacu bakomeje guhura nibibahungabanya byinshi uhereye ku kwerekwa amashusho y’urukozasoni , ihohorerwa ryo kumbuga nkoranyambaga , gutuburirwa n’ibindi nk’ibyo Kandi icyo n’ikibazo gikomeye aho Guverinoma igiye kubikemura mu rwego rwo gufasha ababyeyi guhangana n’ibi bibazo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rya Loni ryita ku bana UNICEF bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abana bakoreweho ubushakashatsi muri Indonesia bari barabonye amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga aho iyi nkuru ababyeyi bayakiriye neza kuko bagaragaza ko bahugira mu mirimo bashakisha imibereho bigoye ko bacunga ibyo umwana areba byose.