Abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi babukereye mu gitaramo cya Global Citizen Move Afrika cyatumiwemo Doja Cat wahisemo kutigaragaza kuva yagera i Kigali.
Uyu muraperikazi w’Umunyamerika nta foto ye yigeze ijya hanze kuva yagera i Kigali ndetse na we mbere y’igitaramo ntaho yagaragaje ko yageze mu Rwanda.
Uyu muraperikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Agora Hills”, “Paint The Town Red”, “Streets” “Vegas”, n’izindi, afite igitaramo mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Werurwe 2026 muri BK Arena.
SOMA:Dj Ira niwe uzasusurutsa abazitabira igitaramo cya Doja Cat
Doja Cat amakuru avuga ko yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 16 Werurwe, ngo gusa agahita yihutishwa kuri hoteli yagombaga kubamo.
Ibyo kuza i Kigali kwa Doja Cat bitandukanye n’abagenzi be bahaheruka nka Kendrick Lamar, John Legend n’abo baje rwihishwa gusa nibura bikarangira amafoto yabo bakigera ku kibuga cy’indege ajya hanze.


