Abakinnyi ba Tottenham Hotspur, Randal Kolo Muani na Wilson Odobert, bakoze impanuka y’imodoka ku mugoroba wo ku wa 27 Mutarama 2026 i London, ubwo bari mu rugendo rujya ku kibuga cy’indege bagiye mu Budage.
Aba bakinnyi bari bagiye mu mukino ikipe yabo igiye gukina na Eintracht Frankfurt mu mukino wa UEFA Champions League.
Amakuru yemeza ko imodoka bari barimo yangiritse bikomeye, ariko ku bw’amahirwe, nta n’umwe wagize igikomere. Bombi bavuyemo ari bazima kandi bameze neza.
Uko byagenze ,imodoka yari itwaye Randal Kolo Muani na mugenzi we yagize ikibazo cy’ipine yaturitse aho bari bageze ku muhanda munini wa M25 mu gace ka Hertfordshire.
Ibyo byatumye Kolo Muani warutwaye imodoka atabasha kuyobora, imodoka igonga ku ruhande igice cy’imbere kirangirika cyane.
Gusa Umutoza wa Tottenham, Thomas Frank, yemeje ko iyo mpanuka itagize ingaruka ku buzima bwabo, anongeraho ko bari gukurikiranwa n’abaganga b’ikipe nk’ibisanzwe.
Nubwo iyo mpanuka yatumye gahunda y’urugendo ihinduka gato, Tottenham yagaragaje ko Kolo Muani na Odobert bakomeza kuba mu bakinnyi bitegura uwo mukino w’ingenzi wo kuri uyu wa gatatu.


