Abakinnyi babiri b’ikipe ya Atletico de Madrid yo muri Espagne bari mu gihugu cy’u Rwanda aho baje gusura ibyiza Nyaburanga.
Carmen Menayo Montero na María Dolores Gallardo Núñez ba Atletico Madrid y’abagore ari mu biruhuko mu Rwanda aho baboneyeho gusura uduce nyaburanga dutandukanye harimo Pariki y’Ibirunga, mu rukari i Nyanza basobanurirwa amateka y’abami ahandi bagiye ni ku kiyaga cya Kivu no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira abarushyinguwemo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva u Rwanda rwatangira kugirana imikoranire na Atletico Madrid yo muri Espange, abakinnyi bayo basura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera ibyiza nyaburanga birutatse.
Carmen Menayo Montero w’imyaka 27 ukunze gukina yugarira ku ruhande rw’iburyo abinyujije kuri Instagram ye yatangaje ko ari iby’agaciro gusura u Rwanda byumwihariko muri Pariki y’ibirunga aho yahuriye n’ingagi.
María Dolores Gallardo Núñez w’imyaka 32, ni umuzamu mu ikipe ya Atletico Madrid.



