Mu 2024 ubwo Bruce Melodie yaganiraga n’itangazamakuru yigeze kuvuga ko kimwe mu bintu byatumye imyidagaduro yo mu Rwanda itinda gushyuha cyangwa gukura cyane, ari habayeho abahanzi bamwe bifata ntibavuga.
Yaragize ati “Ikintu cyatumye imyidagaduro yacu itinda gushyuha n’uko twagize abahanzi benshi bifata bagaceceka, ku buryo n’ibibazo bibareba batagira icyo babivugaho.”
Bruce Melodie ni kenshi avugira abahanzi ndetse n’ababarizwa mu myidagaduro muri rusange ku bibazo bafite, nk’igiheruka kikaba icyo gusaba “Monetization”.
SOMA:Bruce Melodie yongeye gusobanura uburyo abahanzi ari ingagi
Kuvuga Bruce Melodie yavugaga harimo kuvuga ibitagenda neza cyangwa se ibigora abahanzi, nk’uko mu mushyokirano w’uyu mwaka yasabye ko bashyirirwa uburyo bufasha abahanzi kwinjiriza ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse ibi kandi uyu muhanzi yanavugaga ibijyanye no kuba abahanzi bavuga kugira ngo bareme inkuru zikomeza gushyushya uruganda rw’imyidagaduro.
