Abahanzi bo muri Nigeria binjije agera kuri miliyoni $42.9 (agera kuri miliyari 62 Frw), binyuze mu byo bahembwe kuri Spotify muri 2025.
Nk’uko bitangazwa na Business Insider Africa, abahanzi bose bo muri iki gihugu kiyoboye umuziki wa Afurika, binjije aya mafaranga mu mwaka ushize biturutse ku bumva ibihangano byabo.
Nigeria nk’igihugu kiyoboye umuziki wa Afurika cyane mu njyana ya Afrobeats, ntiwatinya no kuvuga ko n’umuziki w’Isi bagenda bawufata umunsi ku munsi ugende ku buryo ibihangano byabo byumvwa ,mu bice bitandukanye.
SOMA:Davido yavuye i Kigali ahekenya amenyo
Abahanzi nka WizKid, Tems, Rema, Burna Boy, Davido, n’abandi ni bamwe mu bakorera amafaranga menshi mu muziki haba mu bitaramo bakora ku mugabane wa Afurika, hanze yawo ndetse no ku mbuga zicuruza imiziki nk’iyi Spotify tuvuga.

