Bruce Melodie yanyomoje ibyo kwibasira The Ben, nyuma y’iminsi bivugwa ko amaze igihe acura imigambi yo guharabikisha mugenzi we.
Umuhanzi Bruce Itahiwacu wamamaye nka Bruce Melodie, yavuze ko adafite umwanya kwibasira The Ben, asaba abafana be kutibasira mugenzi we.
Ubwo yaganiraga na The Choice Live, Bruce Melodie yavuze ko we na The Ben ari abahanzi bakuru, ko gukunda umwe bitagusaba gusenya undi.
Avuga ko umuziki nyarwanda ukeneye kwambika imipaka, bityo ko bombi bakwiye gushyigikirwa bagafata Akarere n’Afurika muri rusange.
Ati “Mu buryo bwiza twavuga ko njye na The Ben twagombaga gushimisha abantu. Aho umuziki ugeze hagomba kubaho uturingoshyo two kwiyita amazina n’ibindi.”
Akomeza agira ati”Mureke gukoresha amagambo mabi muvuga kuri The Ben.. ni umuhanzi munini kandi mumenye ko ubwo turi abahanzi bakuru gusenya umwe ntabwo byubaka undi.”
Abajijwe kukuba yarifuje kunyura ruhinda The Ben akamwambura tariki 01 ya buri mwaka, akajya akora igitaramo gihoraho, Bruce avuga ko atabyifuje kandi ko nta nyungu abibonamo, nkuko byari byatangajwe na Noopja.
Avuga ko atari ngombwa gufata itariki imwe na The Ben, kuko nta kintu cyamubuza gukora igitaramo ku yindi tariki. Melodie yahakanye aya makuru nyuma y’iminsi bivugwa ko we n’ikipe ye, bagerageje kwambura The Ben itariki 01 yari buri mwaka.



