Davido uherutse gutaramira i Kigali tariki 05 Ukuboza 2025, yahavuye yimyoza nyuma yo gusabwa kwishyura amafaranga akabakaba miliyoni 16 Rwf.
Inkuru dukesha UKWELI TIMES yemeza ko uyu muhanzi yishyujwe ako kayabo na Hotel Pinnacle nyuma yo kunanirwa kubahiriza amasezerano bagiranye.
Davido yagombaga guhura n’abafana be ku itike y’ibihumbi 300 Rwf buri umwe yagombaga kwishyura mu kirori kiswe “Meet and Greet Davido” cyagombaga kuba ku wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025.
David Adeleke uzwi nka Davido yaje atinze kuko yashyitse i Kigali tariki 05 kandi abantu 100 bari bishyuye guhura nawe, kandi Hoteli Pinnacle nayo yagombaga kumucumbikira ku buntu ariko akiyishyurira ibyo kunywa no kurya.
Nyuma yo kwanga guhura n’abafana agashaka guhita ataha nyuma y’igitaramo, byasabye Hoteli kwifashisha imbaraga z’abashinzwe umutekano kugira ngo uyu mugabo n’ikipe ye badasohoka batishyuye.
Nyuma y’intonganya nyinshi, ikipe ya Davido ibonye ko bya bintu byakomeye, bahitamo gusaba uwatumiye Davido kwishyura asaga $11500 asaga miliyoni 16,724 Frw noneho barabareka barataha.
Intore Entertainment yatumiye Davido niyo yishyuye ibyakoreshejwe byose n’abo mu ikipe ya Davido.


