Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwarekuye by’agateganyo prophet Joshua n’abo bari bafunganywe kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, bategekwa kujya babwitaba buri cyumweru.
Ku wa 19 Ukuboza nibwo urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi prophet Joshua n’abandi bantu bane, bakurikiranyweho gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu .
Joshua yareganywaga na Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda, iki cyaha bakurikiranyweho kigenwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018.
Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.
Heradi Sefu JosuĂ© wamamaye nka prophet Joshua akurikiranyweho nikindi cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Itegeko rigena ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu yikubye inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.


