Buri mwaka tariki 25 Ukuboza mu bihugu byinshi byo ku Isi by’umwihariko mu Burengerazuba, hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli abakristo bo banafata nk’umunsi wo kwizihiza uvuka rya Yezu/Yesu.
Uyu munsi kandi uhuzwa no gusoza umwaka kuri bamwe aho bakora ibirori birimo gutanga impano ku munsi ukurikira Noheli uzwi nka ‘Boxing Day’.
Gusa na none n’ubwo bimeze bitya hari ibihugu bimwe cyane byiganjemo ibigendera ku mahame ya Kisilamu, bifata uyu munsi nk’ikizira.
Ibi bihugu bigera mu 10 birangajwe imbere na Saudi Arabia ifatwa nk’igicumbi cy’idini ya Isilamu.
Muri ibi bihugu umunsi mukuru wa Noheli ntiwizihizwa kandi hari n’amategeko ahana uwagaragaye mu gisa n’aho gihuriye n’ibirori byawo.
Dore urutonde rw’ibi bihugu:
1.Saudi Arabia
2.Afghanistan
3.Iran
4.Iraq
5.Yemen
6.Somalia
7.Brunei
8.North Korea
9.Bhutan
10.Libya
Uretse ibi bihugu bigera ku icumi kandi, hari ibindi bihugu birimo nk’Ubushinwa, Algeria, na Tunisia, aho uyu munsi nta mategeko ahamye ahana uwawizihije ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi akaba yabangamirwa cyane n’abatawemera.

