Shensea wakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Hit & Run” agiye gutaramira i Kigali bwa mbere, nyuma y’iminsi abihakanye ibyasaga no kwigiza ankana.
Uyu muhanzikazi ukomoka muri Jamaica azataramira muri BK Arena ku wa 03 Mutarama 2026, nyuma y’uko byari byitezwe ko azakora iki gitaramo ku wa 30 Ukuboza 2025. Amakuru yari ahari yavugaga ko azahurira muri iki gitaramo na mwene wabo Mavado.
Shensea mu minsi ishize yari yashyize abanyakigali mu rujijo ubwo yanyuraga kuri X akandika agaragaza ko amakuru yo gutaramira i Kigali ku wa 30 Ukuboza 2025, atari ukuri.
SOMA: Shensea yanyomoje ibyo gutaramira i Kigali
Inyubako ya BK Arena yateguye iki gitaramo ari nayo yemeje amakuru yacyo, yagiteguye mu rwego rwo gusozanya umwaka no gutangirana undi n’abakiriya bayo.
SOMA: Coach Gael asanga Shensea yari kubura abantu kubera Bruce na The Ben
Impamvu yo gusubika iki gitaramo ku itariki cyari kuberaho, amakuru avuga ko byaturutse ku busabe bw’umuhanzi The Ben uzaba ari mu myiteguro y’igitaramo cye The Nu Year Groove azahuriramo Bruce Melodie ku munsi mukuru w’ubunani.



