Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Shema Arnaud uzwi nka Dj Toxxyk yafatiwe i Karongi, nyuma y’amasaha make agonze umupolisi agapfa.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye RBA ko impanuka ikiba, DJ Toxxyk yahise ava mu modoka, ahita atoroka, aza gufatirwa mu Karere ka Karongi ku gicamunsi cyo kuri wo munsi.
Kugeza ubu Dj Toxxyk w’imyaka 32, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gihe iperereza rikomeje.
Iyi mpanuka yabereye ahazwi nka Peyaje mu Mujyi wa Kigali, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025.


