Abana ibihumbi 22 bataye ishuri mu Majyaruguru y'u Rwanda. [Courtesy]
Abana babarirwa mu bihumbi 22 ni bo babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru bataye ishuri, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni ikibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko buri muntu wese akwiye kugira icyo agikoraho, umubare munini w’abo bana ukagabanuka basubizwa mu ishuri.
Ibi yabigarutseho mu nama igamije gusesengurira hamwe ibikibangamiye ireme ry’uburezi, yabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, igahuza abahagarariye inzego zifite aho zihuriye n’uburezi, bo muri zimwe muri Minisiteri, hamwe n’Ibigo bya Leta n’Ibyigenga byo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu bana babarurwa nk’abataye ishuri, barimo abarivuyemo burundu, hakaba n’abiga inshuro nkeya mu gihembwe, ikindi gihe bakaba bari mu yindi mirimo irimo ijyanye n’ubucuruzi bwo mu masoko, ubucukuzi mu birombe by’amatafari cyangwa amabuye y’agaciro, ubuhinzi mu mirima irimo n’iy’ibyayi, abazerera mu muhanda, abakora mu bijyanye n’ubwubatsi, gusabiriza n’ibindi.
Uku guta ishuri bamwe mu bana barimo n’abakobwa bagaragaza ko bibagiraho ingaruka nyinshi. Umwe muri abo bana wavuye mu ishuri bikamuviramo ibishuko no guterwa inda, yaganiriye na Kigali Today.
Yagize ati “Ishuri nkirivamo bandangiye akazi ko mu rugo, ko kujya ndera umwana w’amezi atandatu waho.
Mazeyo nk’ibyumweru bibiri batangira kujya bambwira gukora isuku yo mu kabari kabo kari kegeranye naho, nkajya mbyuka kare mbere yo gusigarana umwana nkabanza gukubura no kuhakoropa”.
Ati “Hashize amezi abiri nyiraho yatangiye kujya ansaba ko turyamana, nkamwangira, akajya akomeza kumpatiriza anshyiraho igitutu ko nintabikora azanyirukana, birangira nemeye kuryamana na we anantera inda. Akimenya ko yayinteye baranyirukanye njya kwandagara mu muhanda, kuko n’iwacu batemeye kongera kunyakira”.




