Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb,watangiye Shampiyona atemerwa n’abafana b’iyi kipe, amaze kwigarurira imitima y’abafana ndetse n’abakinnyi.
Mu ijoro ryacyeye tariki 27 Mutarama 2026, nibwo umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yahaye impano abakinnyi b’iyi kipe mbere yo guhura na AS Kigali mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’Intwari.
Iki ni ikimenyetso cy’umubano mwiza uyu mutoza afitanye n’abakinnyi ba APR FC ndetse bigararira mu musaruro mwiza ikipe irimo kubona muri iyi minsi.
Abakinnyi bagaragarije uyu mutoza ko bishimiye iki gikorwa ndetse bamushimira cyane ku mpano yabahaye.
Amakuru kuri izi nkweto ntuko zishobora kuba zihagaze hagati ya mafaranga ibihugu 200 na 500 y’amafaranga y’u Rwanda kandi zikaba zigezweho.
Ikipe ya APR FC imaze iminsi irimo kwitegura umukino w’igikombe cy’Intwari iraza gukina na AS Kigali. Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026 ku isaha ya saa Cyenda z’amanwa ubere kuri Kigali Pele Stadium.


