Ubwo Perezida Kagame na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Keir Starmer bahuriraga i Paris mu Bufaransa mu 2024.[Courtesy]
Guverinoma y’u Rwanda yareze u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi, irusaba kubutegeka kwishyura arenga miliyoni 50 z’Amapawundi [Miliyari 100 Rwf] kubera amasezerano y’abimukira yahagaritswe.
Umwaka ushize leta nshya y’Ubwongereza iyobowe na Minisitiri Keir Starmer yahagaritse ayo masezerano kandi itangaza ko “nta kundi kwishyura kugendanye n’iriya gahunda kuzakorwa, kandi u Rwanda rwahebye ukundi kwishyurwa kwose”.
Nta byinshi byatangajwe ku miterere y’ikirego cy’u Rwanda, ariko inyandiko y’urwo rukiko rwa PCA (Permanent Court of Arbitration), rukorera i La Haye mu Buholandi, ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yatangije icyo kirego ku itariki ya 24 Ugushyingo (11) mu 2025.
Nta cyo leta y’Ubwongereza yari yatangaza ku mugaragaro, ariko umudipolomate w’Ubwongereza yabwiye BBC News Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko koko iki kirego cyatanzwe.
The New Times ivuga ko ikirego cya Guverinoma y’u Rwanda gishingiye ku ishyirwa mu ngiro z’ibyo ibihugu byombi byari byiyemeje muri ayo masezerano.
The New Times isubiramo amagambo ya Michael Butera, umujyanama mukuru mu bya tekinike wa minisitiri w’ubutabera y’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rwabanje kunyura mu biganiro byo mu rwego rwa dipolomasi mbere yo kwiyambaza urukiko.
Ati: “U Rwanda rwabanje kugerageza gusobanura aho ruhagaze no kwiga ku nzira zakoreshwa nyuma, rugaragaza ko rufite ubushake bwo kuganira, harimo no ku gusoza ayo masezerano mu buryo bwiza…
“Kubera ko bitagejeje ku kumva ibintu kimwe, twakoresheje inzira yo gucyemura amakimbirane iteganyijwe mu nyandiko mu masezerano.”
Inkuru ya the New Times ikomeza ivuga ko u Rwanda n’Ubwongereza bari baremeranyije ko hari amafaranga rwagombaga guhabwa ajyanye no kwitegura kwakira impunzi zivuye mu Bwongereza.
Ivuga ko icyiciro kimwe muri ayo kijyanye na miliyoni 50 z’amapawundi (angana na miliyari 100 FRW) yagombaga kurihwa u Rwanda, ayo akaba yararenze igihe cyo kwishyurirwa muri Mata (4) mu 2025.
Ikindi cyiciro cy’andi nk’ayo ivuga ko agomba gutangwa muri Mata uyu mwaka, kugeza ubu ayo yose akaba ataratangwa.
Umwaka ushize, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko Ubwongereza bwasabye u Rwanda “guheba bucece” amafaranga yari asigaye kwishyurwa.
Mu itangazo icyo gihe, umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yavuze ko “nta kundi kwishyura kugendanye n’iriya gahunda kuzakorwa, kandi u Rwanda rwahebye ukundi kwishyurwa kwose”.
Mbere yuko Ubwongereza buva muri ayo masezerano, bwari bumaze kwishyura leta y’u Rwanda miliyoni 240 z’amapawundi (arenga miliyari 480 FRW) mu kwitegura kwakira abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza. Yasheshwe nta muntu n’umwe woherejwe muri iyo gahunda. Ubwongereza bwatangaje ko budateganya kwishyuza u Rwanda.


