Umuraperi Zeo Trap yatangaje ko agiye gutangira gucuruza ibihangano bye abinyujije kuri website, yihariye mbere y’uko abishyira ku mbuga zisanzwe zicururizwaho umuziki, mu rwego rwo kwagura no guha agaciro umuziki we.
Yabitangaje nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Kristu Yezu”, aho yasobanuye ko yahisemo ubu buryo bushya mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi no guha abafana be umwanya mu kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa bye.
Yagize ati “Kuri ubu, umuntu ushaka kureba indirimbo mbere y’abandi asabwa kubanza kuyireba yishyuye. Ibi ni uburyo bwo gufasha abafana gutanga umusanzu mu bikorwa by’abahanzi.”
Zeo Trap yakomeje avuga ko kuri ubu indirimbo ye iboneka ku rubuga Talastage.com, asobanura ko ari abafatanyabikorwa be mu gusakaza no gucuruza ibihangano bye.
Ndetse abashaka kureba umuziki mbere bawureba kuko igiciro ari amafaranga 300frw ndetse avuga ko ayo mafaranga atari menshi ku muntu wifuza gushyigikira umuhanzi akunda.


