Mu gace ka Funchalku ku kirwa cya Madeira muri Portugal, imbere ya musee ya CR7 hagaragaye amashusho yerekana umugabo ari gusuka lisanse ku kibumbano cya Ronaldo.
Uwagitwitse yabikoze arimo no kwifata amashusho amaze gutwika icyo kibumbano yagaragaye abyina ndetse anaririmba.
Mu butumwa yanditse kuri Instagram nyuma ya videwo bwavugaga ngo: “Uyu ni wo muburo wa nyuma w’Imana.”
Polisi ya PSP yo muri Madeira yatangaje ko iri gushakisha uwo muntu kandi ko ubushinjacyaha bwamaze kumumenya, nubwo atarafatwa. Gusa si ubwa mbere bibaye kuko no muri 2016 byarabaye.
Abafana ba Messi bagiye bakandika amazina ye ndetse na nomero yambara ahatangirwa ubutumwa. Uhagarariye inzundangamurage ya Cristiano Ronaldo “CR7” agaragaza ko bayifata nka kimwe mu bimenyetso by’ingenzi by’umunyabigwi wa Portugal.
Muri iyi nzu ndangamurage harimo ibikorwa bya Cristiano bitandukanye birimo ibikombe yatwaye, imyambaro yagiye akinana imikino ikomeye ndetse n’amashusho agaragaza tumwe mu duhigo yakoze.




