Bimaze iminsi binugwanugwa ko Bruce Melodie yaba yaratandukanye n’umugore we ariko se nyirubw’ite abivugaho iki?
Ubwo yaganiraga na MIE Empire, Bruce Melodie yabajijwe niba koko yaba yaratandukanye n’umugore bikaba intandaro yo kubura.
Melodie yavuze ko ntawe yatumiye ajya gushaka kandi ko ntawe yigeze ahamagara ajya gusenya bityo ko abantu badakwiye kuzana umuryango we ku mbuga nkoranyambaga.
Ati” Narabibonye ariko nk’umuntu ubyandika kuri Twitter. Naramuhamagaye njya kubaka? nonese naramuhamagaye nsenya!?
“Njyewe mfite uburenganzira bwo kwigarurirwa n’umuntu nshaka, muranyumva neza. Mfite uburenganzira bwo kubaho uko mbifasha, uburenganzira ntafite ni ubwo kutazana umuryango wanjye muri ibi bintu byanyu.”
Bruce kandi yavuze ko nta gitangaza cyaba kirimo aramutse asenye kuko n’abasenya aba ari abagabo kandi ko afite n’uburenganzira bwo kuba amusiramu.
Yagize ati” Ibyo ni ibyanjye nanjye kandi nabasenye ni abagabo kandi nta gitangaza cyaba kirimo. Usibye ko naba n’umusiramu.. Mfite uburenganzira busesuye bwo kubaho mu mudedezo wanjye.”
“Nishimira umuryango wanjye kandi sinkunda umuntu uvuga ku muryango wanjye.” Yarengejeho ko ameze neza kandi ko abo bantu bakwiye kwirinda kuvuga umuryango w’umuntu kuko bigira ingaruka cyane ku bana.
Amakuru y’itandukana rya Bruce n’umufasha we Katherina amaze igihe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri X, akavuga ko aribyo byatumye uyu muhanzi aceceka cyane ndetse akijandika mu biyobyabwenge.
Yasoje ashishikariza abo bantu bavuga ko yatandukanye n’umugore we, kujya gushakira amakuru mu kigo k’igihugu gishinzwe irangamimerere [NIDA]

Kanda hano urebe ikiganiro cyose
Melodie amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo yise “Munyakazi” yirebe

