Amatike asaga miliyoni 500 yamaze gusabwa ku bashaka kureba igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera mu bihugu bitatu ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Ibi byatangajwe na FIFA binyuze mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwayo no ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ibi byose bigaragaza ubushake abafana bafite bwo kureba iri rushanwa rizaba ari ryo rya mbere rikinwe n’amakipe 48.
FIFA ivuga ko abaguze amatike cyane ari abaturutse muri Amerika, u Burayi n’Amerika y’Epfo.
Ikomeza igaragaza kandi ko igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari kimwe mu byitabiriwe cyane mu mateka y’umupira w’amaguru.
Ikipe zitandukanye zizitabira iri rushanwa muri rusange zizakina imikino irenga 100. FIFA yakomeje gusaba abafana gukurikiza inzira zemewe zo gusaba amatike, birinda uburiganya, mu gihe akomeje kugurwa ku bwinshi.


