Umuraperi w’Umunya-Nigeria Odumodublvck yirahiriye avuga ko igihe Nigeria yatsindwa umukino wayo na Morocco, atazongera gukorana indirimbo ukundi n’umuhanzi wo muri Ghana.
Ibi yabivuze ashingiye ku musifuzi w’Umunya-Ghana Daniel Nii Ayi Laryea wayoboye uyu mukino Nigeria yatsindiwe kuri penaliti 4-2, akaba yakabaye yibiye Nigeria nk’umuturanyi ntibe yatsinzwe.
Odumodublvck nyuma y’umukino yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze atuka abahanzi bo muri Ghana nka Shatta Wale, Stomzy ufiteyo inkomoko, na Black Sherrif.
SOMA:The Ben yakoranye indirimbo na Zuchu
Ibi byose Odumodublvck yabitewe n’umujinya nyuma y’uko igihugu cye kiviriye muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika cya 2027 bari bizeye gutwara nyuma y’uko babuze n’itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2026.
Ubusanzwe Odumodublvck n’inshuti y’abahanzi bo muri Ghana kuko yakoranye n’abarimo Stonebwoy, Black Sherrif na Kweku Flick. Ubu burakari kandi abuhuriyeho n’abanya-Nigeria benshi batumva uburyo abakinnyi nka Samuel Chukwueze yahushije penaliti.
Nigeria na Ghana ni bimwe mu bihugu bikunze guhangana ahanini binyuze mu byamamare, abakoresha imbuga nkoranyambaga, n’abandi buri wese aba yumva ari bo bayoboye Afurika y’Iburengerazuba. Ghana na Nigeria bitanahana imbibi ariko rimwe na rimwe bajya biyumva nk’abavandimwe.


