IShowSpeed umaze iminsi azenguruka ibihugu bya Afurika, yageze muri Ethiopia asanga ibintu bitandukanye cyane n’ahandi yanyuze harimo n’u Rwanda.
Uyu musore mu byamutunguye muri iki gihugu kitigeze gikoronezwa, harimo gusanga kuri kalendari yabo (Ge’ez Calendar) bakiri mu 2018 mu gihe henshi ku Isi bari mu 2026.
Bitewe ni uko muri Ethiopia badakoresha kalendari ya Geregwari, ku yabo bakoresha igira amezi 13 ubu baracyari mu mwaka wa 2018.
Kalendari ya Ethiopia igira amezi 12 asanzwe agira iminsi 30 hakiyongeraho n’ukwezi kwa 13 kugira iminsi 5 cyangwa 6 bitewe n’umwaka, ibyo bituma bari inyuma ku myaka 7-8 kuri kalendari isanzwe ya Geregwari.
Speed rero ubwo yaganiraga n’abatuye muri iki gihugu, bamubwiye ko bo bari mu 2018, maze na we mu gutungurwa cyane abasubije anibaza niba Cristiano Ronaldo afana cyane yaba akiri muri Real Madrid yahozemo, kuko muri uyu mwaka yari agikinira iyi kipe.
SOMA:Ishowspeed yaguze inzu mu Rwanda
IShowSpeed kandi aha muri Ethiopia yahigiye kurya inyama mbisi nk’umuco usanzwe ugirwa na bamwe mu banya-Ethiopia.
Yagerageje kurya izi nyama mbisi zirishwa ibirungo, gusa nyuma yaje kugaragara yerekana ko aribwa mu nda, hibazwa niba ari umunaniro amaranye iminsi cyangwa izi mvange z’ibiryo agenda arya aho ageze.
Igihugu cya Ethiopia gituwe n’abarenga miliyoni 120 barimo abarenga miliyoni 25 bakoresha murandasi, ubu nicyo kiza ku isonga mu kugira amashusho yarebwa cyane mu bihugu IShowSpeed amaze kujyamo muri Afurika.



