Umuhanzi Kwizera Emmanuel Prince uzwi cyane mu muziki nka RunUp ni umwe mu bahiriwe n’umwaka wa 2025 dore ko ari wo yanakozemo n’indirimbo yabaye nziza kurusha izindi mu Rwanda.
Uyu muhanzi mu myaka ibiri yari ishize yakoze indirimbo nka “Flower”, “See”, “Delete”, n’izindi, gusa ntabwo zigeze ziba nini nka “Tsunami” yanahawe igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka wa 2025 muri IMA Awards.
Nyuma yo kugira umwaka mwiza gutya ariko, iyo urebye kuva muri Gicurasi 2025 ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze iyi ndirimbo, ntarongera kugira igihangano aha abakunzi be.
SOMA: Indirimbo 5 z’Abanyarwanda zagejeje miliyoni kuri YouTube, Audiomack na Spotify
Indirimbo Tsunami ya RunUp imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 10 kuri YouTube mu gihe kandi imaze gucurangwa inshuro zigera ku bihumbi 350 kuri Spotify.
Gusa n’ubwo indirimbo yakundwa gutya biragoye ko umuhanzi atagize icyo akora nyuma yo kugira igihangano cyiza nk’iki haba kugisubiranamo n’abamurusha izina cyangwa ngo akore ibindi bishya, ashobora kwisaga yabaye aka wa mugani ngo “Ntege bankumbure yasanze baramwibagiye”.
Ubwo twageragezaga kubaza uyu muhanzi ibyo ahugiyemo ntiyigeze udusubiza ubutumwa twamwandikiye cyangwa ngo atwitabe kuri telefone.



