Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Djihadi na bagenzi be bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, naho K John agakurikiranwa ari hanze.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihadi, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe Francois Xavier ma Kwizera Nestor wamamaye nka Pappy Nesta bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uru rukiko kandi rwanzuye ko Kalisa John wamamaye nka K John akomeza gukurikiranwa afunguye.
Inkuru dukesha UKWELI TIMES ivuga ko umucamanza wari ufite dosiye y’aba bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano yagiye kureba abana, bituma isaha yari yarashyizweho urwo rubanza itubahirizwa.
Mu rukiko abantu bari benshi ku buryo intebe zari zuzuye. Haje umukozi w’urukiko avuga ko umucamanza adahari bityo yasize abwiye umwanditsi w’Urukiko ko yemerewe gusoma umwanzuro.
Byabaye ngombwa ko abantu bajya kureba umwanditsi arawusoma. Umwanzuro wategetse ko Djihad, Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’uko hari ibyagezweho bihagije.
Ni mu gihe Kalisa John alias Kjohn arekurwa. Uwo mwanzuro uvuga ko bihita biba itegeko kuva usomwe.
Djihadi na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we.




