Screenshot
The Ben ageze kure umushinga w’indirimbo nshya yakoranye na Zuchu uri mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ageze kure umushinga w’indirimbo yakoranye na Zuchu uri mu bahanzikazi bakomeye ku mugabane w’Afurika.
Umwe mu bakorana n’uyu muhanzi yabwiye 3D TV RWANDA ko iyi ndirimbo imaze igihe ikozwe ndetse ko ishobora gusohoka mu minsi ya vuba.
Ati”Yego Zuchu yakoranye na The Ben kandi ishobora gusohoka vuba cyane. Basanzwe ari Inshuti cyane kuko buriya hari n’indi mishinga bajya bakorana.”
Aya makuru akomeza avuga ko umubano wa The Ben na Zuchu washibutse ku mibanire ya Diamond n’uyu muhanzi nyarwanda uherutse gukora igitaramo “The Nu Year Groove”.
The Ben agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y’imyaka itatu akoranye “Why” na Diamond Platnumz, yamwambukije imipaka.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu mu muziki w’Afurika akurikirwa n’abarenga miliyoni 4.47 kuri YouTube bikamugira umuhanzikazi wa gatatu ukurikirwa cyane kuri urwo rubuga muri Afurika yose.



