Vitamin B ni itsinda ry’ibinyabutabire by’ingenzi mu mubiri, bifasha mu gutanga ingufu, gukora neza k’amaraso, gukuza ubwonko no kurinda imitsi.
Iyo umuntu atayabona vitamin ihagije, umubiri utangira kugaragaza ibimenyetso bitandukanye, bishobora kuba byoroheje cyangwa bikomeye bitewe n’uburemere bw’icyo kibura.
Kimwe mu bimenyetso bya mbere kenshi abantu babona ni umunaniro ukabije n’imbaraga nke, aho umuntu yumva atabona ingufu nubwo aryamye neza, bikaba biterwa n’uko umubiri utabasha guhindura ibyo ufungura mo ingufu neza.
Abantu bafite deficiency ya B12 bashobora no kugira uruhu rucyeye cyangwa rwijimye, kuko umubiri utabasha gukora neza uturemangingo tw’amaraso.
Hari kandi ibimenyetso bigaragara ku mitsi, nka gafuka kameze nka pins na needles no kumva nta sensation mu biganza cyangwa mu birenge, hamwe no kubabara amaguru cyangwa intege nke mu mitsi Ibi biterwa n’uko vitamini B ifasha mu mikorere y’imitsi no gutuma ibimenyetso byoherezwa neza mu bwonko.
Ibindi bimenyetso byagaragajwe n’abahanga ni ibibazo byo mu nda nko kuruka, isesemi cyangwa isesemi ihoraho, hamwe no kugabanuka k’umubyibuho kubera kutagira ubushake bwo kurya neza.
Ku rwego rw’ubwonko, umuntu ashobora kubona uruhurirane rw’ibitekerezo, kwibagirwa rimwe na rimwe, n’imihindagurikire y’imyitwarire nka stress, umujinya cyangwa kwiheba.
Kubura vitamini B si ikibazo gito, kuko kigira ingaruka ku mubiri wose kuva ku mitsi, amaraso, ubwonko kugeza ku mbaraga z’umubiri.
Ibi bimenyetso birimo umunaniro udasanzwe, guhinduka k’uruhu, kubabara imitsi n’ibibazo by’imitekerereze ntibigomba kwirengagizwa.
Kwita ku mafunguro arimo vitamini B ihagije, gukora isuzuma ry’amaraso igihe bikenewe no kugisha inama abaganga hakiri kare ni ingenzi mu kurinda no gusubiza umubiri mu buzima bwiza.
Kwirinda biruta kwivuza.


