Umuraperikazi SHENSEA yahakanye amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali, abyita “Amakuru y’ibihuha”.
Abinyujije kuri X, Shensea ukomoka muri Jamaica yasubije umunyarwanda wari watangaje ko uyu muraperikazi na Mavado bazataramira i Kigali tariki 30 Ukuboza 2025.
SHENSEA uzwi mu ndirimbo “Hit and Run” anyomoje aya makuru, mu gihe inkuru zivuga ko azataramira i Kigali zabyutse zigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Chinsea Linda Lee wamamaye mu muziki mpuzamahanga nka Shensea ni umwe mu baraperikazi bakomeye ukomoka muri Jamaica na Koreya kuko nyina na se bakomoka muri ibyo bihugu.



1 thought on “SHENSEA yahakanye ibyo gutaramira i Kigali”