Umwaka wa 2026 mu Rwanda, watangiwe n’igitaramo mbaturamugabo cyahuriyemo abahanzi bayoboye umuziki w’i Kigali, The Ben na Bruce Melodie.
Uretse iki gitaramo cyiswe The NU Year Groove, cyabaye cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi, kuri ubu hamaze kumenyekana n’ibindi bitaramo binini bizabera mu Rwanda muri uyu mwaka.
Ku ikubitiro Bruce Melodie yabimburiye abandi gutangaza ibitaramo bya “2026 Summer Country Tour”, azakorana na mugenzi The Ben bazenguruka intara zose z’igihugu.
SOMA:MTN Iwacu Muzika Festival izagera i Karongi
Bidatinze EAP isanzwe itegura MTN Iwacu Muzika Festival, nayo yahise itangaza ko ibi bitaramo ngarukamwaka biza ku nshuro ya karindwi, kuva tariki 20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama 2026.
Mbere y’uko ibi bitaramo byose biba kandi, i Kigali hategerejwe umuraperikazi w’Umunyamerika, Doja Cat uzataramira muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026 mu bitaramo bya Global Citizen Move Afrika.
SOMA:Doja Cat agiye gutaramira Abanyakigali
Hari ibindi bitaramo kandi byitezwe birimo icy’umuhanzi King James uzaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ndetse iki gitaramo ashobora kugihuriramo na mugenzi we Riderman na we umaze iyi myaka mu muziki.
