Ni kenshi wibaza niba Kivumbi King yaramaze kuba umuhanzi wa 1:55 AM mu buryo bumeze nk’abahanzi bahoze bakorana nayo.
Abahanzi barimo Element EleéeH, Kenny Sol na Rosskana baherutse kuva muri 1:55 AM, bakoranaga n’iyi kompanyi mu buryo byasabaga ko ibamenyera byinshi mu byo bakenera muri macye ari abahanzi ireberera inyungu bihoraho.
Ibi bitandukanye n’uko bimeze kuri Kivumbi King uri gukorana nayo mu buryo buzwi mu ndimi z’amahanga nka “Joint Venture”.
SOMA:Afurika igiye kumva Bruce Melodie
3D TV RWANDA yashatse kumenya uko uyu muhanzi akorana na 1: 55 AM, nk’uko yabihamirijwe na Tuyitakire Joshua ushinzwe itangazamakuru muri iyi kompanyi, avuga ko Kivumbi King bakorana butandukanye n’uko bahoze bakorana na bamwe mu bahanzi.
Yagize “1:55 AM icyo ikora n’ibijyanye n’ishoramari mu bihangano bya Kivumbi, kubimenyekanisha, gukorana n’ibigo bicuruza imiziki ndetse no kwita ku ishusho ye.”
SOMA:Samusure yizeye gukomeza imikoranire na Bruce Melodie
Akomeza agaragaza ko Kivumbi King mu bundi buryo ari umuhanzi wigenga kuko ashobora kwihitiramo umuhanzi bakorana, producer, ndetse agakorera no mu buryo bwe asanganwe.
Mu bihe biri imbere kandi bitewe n’uko babona imikoranire yabo, birashoboka ko 1:55 AM yanakorana na Kivumbi King mu buryo bwuzuye nk’umuhanzi wabo ibizwi nka 360 mu ishoramari ry’ubuhanzi.

Kanda hano urebe indirimbo “Ituze” ya Kivumbi King