Kompanyi ya 1: 55 AM na Kikac Music zikora ubucuruzi mu by’umuziki zahuje imbaraga mu mikorere.
Ubusanzwe Uhujimfura Claude uyobora KIKAC Music akaba ari na we ureberera inyungu umuhanzikazi Bwiza, ni n’umwe mu baba hafi y’ibikorwa bya Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 AM.
Mu bihe bitandukanye kandi, izi kompanyi zombi zagiye zikorana haba nko ku mushinga w’indirimbo “Ogera” ya Bwiza yakoranye na Bruce Melodie bose barebererwa inyungu nazo.
SOMA:Bwiza amaze kwegukana ibihembo 8 mu myaka 4
Mu minsi ishize nabwo aba bahanzi muri Gashyantare bajyanye muri Uganda buri umwe agiye mu bikorwa bye gusa bose baherekejwe na Claude.
SOMA:Afurika igiye kumva Bruce Melodie
Izi kompanyi zombi kandi mu gukomeza imikoranire banateguje irushanwa ryo gushaka abanyempano mu muziki nk’uko byanatangajwe na Coach Gael wa 1:55 AM.

